Soma ibirimo

Umuvandimwe Aleksey Smelov

3 GASHYANTARE 2022
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—BANZE UBUJURIRE BWE | Yehova yafashije umuvandimwe Aleksey Smelov akomeza kwihangana

AMAKURU MASHYA—BANZE UBUJURIRE BWE | Yehova yafashije umuvandimwe Aleksey Smelov akomeza kwihangana

Ku itariki ya 27 Nzeri 2022, Urukiko rw’Ikirenga rwo muri repubulika ya Karelia rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Aleksey Smelov. Agomba gutanga amande yari yaraciwe.

Ku itariki ya 21 Mata 2022, urukiko rw’umugi wa Kondopoga ruri muri repubulika ya Karelia rwahamije icyaha Aleksey. Rwamuciye amande y’amafaranga asaga 5 064 571 RWF.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 23 Nyakanga 2019

    Ni bwo abayobozi batangiye iperereza kuri Aleksey, bamushinjaga kuba umuyobozi w’idini ryahagaritswe, gutegura amateraniro n’ibindi “bikorwa byaryo”

  2. Ku itariki ya 31 Nyakanga 2019

    Abasirikare b’u Burusiya bo mu rwego rushinzwe ubutasi, bagabye ibitero ku ngo 15 z’ABahamya ba Yehova bo mu gace ka Kondopoga na Petrozavodsk. Abaporisi bari bigize nk’abantu bakora amazi binjiye mu nzu ya Smelov maze barayisaka. Aleksey n’umugore we Irina, bajyanywe ku biro by’abasirikare bo mu rwego rushinzwe ubutasi bahatwa ibibazo. Nyuma yaho Aleksey yoherejwe ku kicaro gikuru cy’urwo rwego kiri i Petrozavodsk. Mu ma saa 11:30 za nijoro ni bwo yarekuwe ariko bamubuza kuva mu mugi atuyemo

  3. Ku itariki ya 7 Kanama 2019

    Abayobozi bamushinje ibyaha, bashingiye ku gice cya 1 k’ingingo ya 282.2 yo mu gitabo cy’Amategeko Mpanabyaha rya muri Repuburika y’u Burusiya

  4. Ku itariki ya 9 Mata 2020

    Iperereza ryarasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19

  5. Ku itariki ya 8 Kamena 2020

    Iperereza ryarasubukuwe

Iyo twamuvugaho

Kimwe na Aleksey, twizeye tudashidikanya ko Yehova azakomeza ‘kwerekana imbaraga ze arengera’ abantu bose batotezwa.—2 Ingoma 16:9.