Soma ibirimo

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Umuvandimwe Rustam Diarov, Yevgeniy Ivanov n’umugore we Olga na Sergey Klikunov

21 UKWAKIRA 2021 | AMAKURU MASHYA: 26 UKUBOZA 2022
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—BONGEREWE IGIHANO | Abahamya bo mu Burusiya bakomeje kurangwa n’ibyishimo nubwo igifungo cyabo kigenda cyongerwa

AMAKURU MASHYA—BONGEREWE IGIHANO | Abahamya bo mu Burusiya bakomeje kurangwa n’ibyishimo nubwo igifungo cyabo kigenda cyongerwa

Ku itariki ya 22 Ukuboza 2022, urugereko rwa kane rw’Urukiko Rusesa Imanza rwakajije ibihano byahawe umuvandimwe Rustam Diarov, Sergey Klikunov na Yevgeniy Ivanov n’umugore we Olga. Umucamanza yategetse ko nibarangiza igifungo cyabo, bazaba batemerewe no gukomeza gutura mu gace ka Astrakhan. Abavandimwe na bashiki bacu bakurikiranye urubanza hifashishijwe.

Ku itariki ya 3 Werurwe 2022, urukiko rw’Intara ya Astrakhan rwasheshe ubujurire bw’umuvandimwe Rustam Diarov, Sergey Klikunov, Yevgeniy Ivanov n’umugore we Olga. Bose uko ari bane baracyafunzwe.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 25 Ukwakira 2021

    Urukiko rw’akarere ka Trusovskiy mu gace ka Astrakhan rwakatiye igifungo Abahamya bane. Batatu muri bo ni abagabo bakatiwe igifungo k’imyaka umunani. Abo ni Rustam Diarov, Yevgeniy Ivanov na Sergey Klikunov. Naho umugore wa Ivanov, witwa Olga yakatiwe igifungo k’imyaka itatu n’amezi atandatu. Abo bavandimwe bari basanzwe bari muri gereza. Mushiki wacu Ivanova yahise ajyanwa muri kasho

  2. Ku itariki ya 11 Kamena 2020

    Umuvandimwe Rustam, Yevgeniy na Sergey bafunzwe by’agateganyo. Naho Olga yafungishijwe ijisho

  3. Ku itariki ya 9 Kamena 2020

    Abaporisi barenga 100 bigabije ingo 27 z’Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Astrakhan. Icyo gihe Rustam, Yevgeniy, Olga na Sergey bajyanywe gufungwa by’agateganyo

  4. Ku itariki ya 8 Kamena 2020

    Ni bwo Rustam, Yevgeniy, Olga na Sergey batangiye gukurikiranwaho ibyaha. Abo bavandimwe batatu bashinjwaga gutegura no gutera inkunga ibikorwa by’ubutagondwa. Naho mushiki wacu Olga yashinjwe kwifatanya mu bikorwa by’ubutagondwa

Icyo twabavugaho

Bidutera inkunga cyane kumenya ko buri gihe Yehova aba ari hafi y’abagaragu be b’indahemuka mu gihe batotezwa.—Zaburi 139:5, 10.