Soma ibirimo

Abaporisi bajyanye Dennis mu rukiko

31 Nyakanga 2019
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—Dennis Christensen aracyashikamye nubwo yimuriwe mu yindi gereza

AMAKURU MASHYA—Dennis Christensen aracyashikamye nubwo yimuriwe mu yindi gereza

Ku itariki ya 6 Kamena 2019, nyuma y’ibyumweru bibiri Dennis Christensen atsinzwe urubanza rw’ubujurire, abayobozi b’u Burusiya bamwimuriye mu yindi gereza yo mu mugi wa Lgov. Uwo mugi uherereye ku birometero 200, uvuye mu mugi wa Oryol, aho umuryango wa Dennis n’inshuti ze batuye.

Igihe Dennis yafungwaga bwa mbere, yaratutswe kandi akorerwa ibikorwa bibi byashoboraga gutuma adakomeza kuba indahemuka. Ariko Dennis yakomeje kwiringira Yehova kandi byatumye ashikama.—1 Petero 5:10.

Muri Finilande (Uhereye ibumoso ugana iburyo: Mark Sanderson wo mu Nteko Nyobozi, Irina Christensen na Tommi Kauko wo muri Finilande)

Kuva Dennis yafatwa agafungwa, abavandimwe bakomeje kuba hafi y’umugore we Irina no kumwitaho. Muri Kamena, umuvandimwe Mark Sanderson wo Nteko Nyobozi n’abandi bavandimwe bahuriye na Irina muri Finilande, kugira ngo bamutere inkunga.

Ubu Dennis amaze ukwezi muri gereza kuva yakatirwa. Vuba aha, Irina yahawe uburenganzira bwo kumuvugisha kuri terefone rimwe ku munsi. Nanone ashobora kumusura muri gereza.

Irina arimo asoma amabaruwa yandikiwe nʼumugabo we

Nubwo Dennis amaze imyaka irenga ibiri afunzwe, we n’umugore we Irina bakomeje gushikama kandi barangwa n’ibyishimo. Irina yavuze ko amabaruwa Dennis amwandikira buri cyumweru amukomeza. Hari ibaruwa yamwandikiye irimo amagambo meza avuga ngo: “Kurangwa n’ikizere ni ryo banga ryo kugira icyo umuntu ageraho kandi hari impamvu nyinshi zituma tugira ibyishimo.” Yashoje agira ati: “Turiho kugira ngo dushyigikire ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Navuga ko turi mu isiganwa kandi ko tutararitsinda. Ariko amaherezo tuzaritsinda. Ibyo ndabyizeye ijana ku ijana.”

Ku itariki ya 21 Nyakanga, muri Danimarike habaye ikoraniro mpuzamahanga, kandi icyo gihe umuvandimwe Lett wo mu Nteko Nyobozi yasomye ibaruwa Dennis yabandikiye agira ati: “Nifuzaga kuba ndi kumwe namwe, ariko ntibyakunda kuko ntararangiza inshingano nahawe. Ariko mu gihe kiri imbere bizakunda, kandi mbitegerezanyije amatsiko.”

Igihe intumwa Pawulo yari afungiwe i Roma, yaranditse ati: “Buri gihe nshimira Imana yanjye uko mbibutse mu masengesho yanjye yose yo kwinginga mbasabira mwese, nkinginga mfite ibyishimo. . . . Mbahoza ku mutima, mwebwe mwese abo dusangiye ubuntu butagereranywa, haba mu ngoyi zanjye no mu kurwanirira ubutumwa bwiza, no gutuma umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza wemerwa n’amategeko.”—Abafilipi 1:3, 4, 7.