Soma ibirimo

Umuvandimwe Aleksey Yershov

5 UGUSHYINGO 2021
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA | Gahunda zo gusenga Yehova zihoraho zifasha umuvandimwe Aleksey Yershov kudacika intege

AMAKURU MASHYA | Gahunda zo gusenga Yehova zihoraho zifasha umuvandimwe Aleksey Yershov kudacika intege

Ku itariki ya 7 Mata 2022, urukiko rw’intara ya Tomsk rwahinduye igifungo cyari cyarahawe umuvandimwe Aleksey Yershov. Rwamuhaye igifungo gisubitse cy’imyaka itatu. Yahise afungurwa.

Ku itariki ya 19 Mutarama 2022, urukiko rw’umugi wa Severskiy mu gace ka Tomsk rwahamije icyaha Aleksey kandi rumukatira igifungo cy’imyaka itatu. Yahise ajyanwa muri gereza

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 22 Kamena 2021

    Dosiye yo kumurega yashyikirijwe urukiko rw’umugi wa Severskiy mu gace ka Tomsk

  2. Ku itariki ya 30 Werurwe 2021

    Aleksey yashinjwe ibirego hashingiwe ku mavidewo yafashwe n’umuntu wiyoberanyije akigira nk’ushimishijwe no kwiga Bibiliya mu gihe kirenga umwaka

  3. Ku itariki ya 14 Nyakanga 2020

    Abapolisi bo mu rwego rushinzwe ubutasi na komite ishinzwe iperereza bigabije urugo rwa Aleksey bararusaka mu gihe kigera ku masaha arindwi. Abo bapolisi bafatiriye amakarita yo muri banki, ibikoresho bya elegitoronike, Bibiliya, pasiporo n’akuma gatanga interineti

Icyo twamuvugaho

Gusoma Bibiliya buri munsi no gusenga bizakomeza gufasha no guhumuriza abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya. Muri Zaburi 9:9 hatwizeza ko “Yehova azaba igihome kirekire gikingira umuntu wese ufite intimba; azaba igihome kirekire mu bihe by’amakuba.”