Soma ibirimo

Brother Andrey Vlasov

3 GASHYANTARE 2022
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA | Gukora byinshi byatumye umuvandimwe Andrey Vlasov akomeza kurangwa n’icyizere

AMAKURU MASHYA | Gukora byinshi byatumye umuvandimwe Andrey Vlasov akomeza kurangwa n’icyizere

Ku itariki ya 26 Nyakanga 2022, urukiko rw’intara ya Kemerovo rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Andrey Vlasov. Yakomeje gufungwa.

Ku itariki ya 23 Gicurasi 2022, urukiko rwo mu mugi wa Prokopyevsk rwahamije icyaha umuvandimwe Andrey Vlasov kandi rumukatira igifungo k’imyaka irindwi. Yahise afungwa.

Uko ibintu byakurikiranye

  1. Ku itariki ya 2 Nyakanga 2020

    Urukiko rwatangiye kuburanisha Andrey rumushinja ko ahagarariye imirimo yo mu gatsiko k’intagondwa

  2. Ku itariki ya 12 Nyakanga 2020

    Abaporisi bari mu rwego rw’ubutasi basatse inzu ya Andrey n’aho akorera. Bafatiriye ibikoresho bye bya eregitoronike na Bibiliya. Bamujyanye kumufungira mu kigo cy’agateganyo, kandi umugore we Nataliya bamuhata ibibazo

  3. Ku itariki ya 14 nyakanga 2020

    Yarafunguwe maze afungirwa mu rugo

  4. Ku itariki ya 9 Kamena 2021

    Urubanza rwaratangiye

Icyo twamuvugaho

Dufite imigisha kuba dufite abavandimwe duhuje ukwizera bameze nka Andrey n’abandi bavandimwe bo mu Burusiya na Crimea bakomeje kugira ibyishimo n’ukwizera gukomeye nubwo bahanganye n’ibibazo.—2 Abakorinto 1:24.