31 MUTARAMA 2022 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 27 WERURWE 2023
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—IGIFUNGO CYE BARAKIGABANYIJE | Yehova akomeje guhumuriza no gutera inkunga mushiki wacu Lyudmila Salikova
Ku itariki ya 23 Werurwe 2023, urukiko rw’intara ya Chelyabinsk rwatangaje umwanzuro w’urubanza rw’ubujurire bwa kabiri bwa Lyudmila Salikova. Urukiko rwagabanyije igifungo gisubitse cy’imyaka itandatu yari yarakatiwe rukigira imyaka ibiri n’igice. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.
Ku itariki ya 17 Werurwe 2022, urukiko rw’intara ya Chelyabinsk rwatesheje agaciro ubujurire bwa Lyudmila.
Ku itariki ya 20 Mutarama 2022, urukiko rw’umugi wa Snezhinsk ruri mu ntara ya Chelyabinsk rwahamije icyaha mushiki wacu Lyudmila Salikova kandi rumukatira igifungo gisubitse k’imyaka itandatu.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Mu Gushyingo 2020
Abaporisi bo mu mugi wa Snezhinsk basatse ingo enye z’Abahamya ba Yehova harimo n’urwa mushiki wacu Lyudmila. Abaporisi bagiye no gusaka aho akorera. Nyuma y’ibyo yahatiwe gusezera ku kazi ke
Ku itariki ya 26 Kanama 2021
Lyudmila yatangiye gukurikiranwa, ashinjwa icyaha cyo gutegura amateraniro y’idini ryahagaritswe no gutwara ibitabo byabuzanyijwe
Ku itariki ya 8 Ukuboza 2021
Ni bwo urubanza rwatangiye
Icyo twamuvugaho
Yehova akomeje guhumuriza no gutera inkunga abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya. Imana yacu idukunda itwizeza ko ‘icira urubanza imfubyi n’ushenjaguwe, maze umuntu buntu wo ku isi ntiyongere kubahindisha umushyitsi.’—Zaburi 10:18.