Soma ibirimo

Umuvandimwe Pavel Brilkov

15 UGUSHYINGO 2023 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 13 WERURWE 2024
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—IGIHANO YAHAWE CYARAHINDUTSE | “Niyemeje gukomeza kwiringira Yehova”

AMAKURU MASHYA—IGIHANO YAHAWE CYARAHINDUTSE | “Niyemeje gukomeza kwiringira Yehova”

ku itariki ya 12 Werurwe 2024, urukiko rw’akarere ka Kemerovo rwahinduye igihano cyari cyahawe umuvandimwe Pavel Brilkov, nyuma yo kujurira. Mbere yari yahawe igihano cyo gukora imirimo y’agahato, none ubu yakatiwe imyaka ibiri y’igifungo gisubitse. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Ku itariki 15 Mutarama 2024, Urukiko rw’akarere ka Prokopyevsk ni bwo rwari rwahamije icyaha umuvandimwe Pavel Brilkov kandi rumukatira imyaka 2 n’amezi icumi akora imirimo y’agahato. Ntibyari kuba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Icyo twamuvugaho

Nubwo tubabajwe n’uko abavandimwe na bashiki bacu batotezwa, twiyemeje gukomeza ‘gutegereza Imana y’agakiza kacu,’ mu gihe dutegereje imigisha tuzabona mu gihe kiri mbere.—Mika 7:7.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 10 Ugushyingo 2021

    Urugo rwe bararusatse. Pavel na Vera bombi bahaswe ibibazo

  2. Ku itariki ya 30 Gicurasi 2022

    Yakorewe dosiye

  3. Ku itariki ya 16 Werurwe 2023

    Yabujijwe kuva mu gace atuyemo

  4. Ku itariki ya 25 Gicurasi 2023

    Nibwo urubanza rwe rwatangiye