Soma ibirimo

Umuvandimwe Vladimir Skachidub n’umugore we Galina

26 NYAKANGA 2021
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA | “Ibitotezo byatumye ndushaho kuba hafi ya Yehova”

AMAKURU MASHYA | “Ibitotezo byatumye ndushaho kuba hafi ya Yehova”

Ku itariki ya 20 Mata 2022, urukiko rw’intara ya Krasnodar rwanze ubujurire bwa Vladimir Skachidub. Aracyafunzwe.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 11 Ukwakira 2021, urukiko rw’akarere ka Pavlovskiy mu gace ka Krasnodar rwahamaje icyaha Vladimir kandi rumukatira igifungo cy’imyaka ine n’amezi abiri

  2. Ku itariki ya 30 Ukuboza 2020

    Ni bwo urubanza rwatangiye

  3. Ku itariki ya 23 Nyakanga 2020

    Yashyizwe ku rutonde rw’abo leta yita intagondwa

  4. Ku itariki ya 23 Kamena 2020

    Yashinjwe ibyaha azira kubwiriza

Icyo twamuvugaho

Twemeranya na Vladimir ko Yehova azakomeza kumufasha ‘kugira ngo ashobore kwihangana mu buryo bwuzuye kandi yihanganire ingorane zose afite ibyishimo.’​—Abakolosayi 1:11.