Soma ibirimo

Umuvandimwe Vitaliy Omelchenko

5 UKWAKIRA 2021
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA | Inama Vitaliy Omelchenko yagiriwe n’Abahamya bagenzi be zamufashije kwihanganira ibitotezo

AMAKURU MASHYA | Inama Vitaliy Omelchenko yagiriwe n’Abahamya bagenzi be zamufashije kwihanganira ibitotezo

Ku itariki 22 Nzeri 2022, urukiko rw’akarere ka Oktyabrskiy ruri mu gace ka Murmansk rwahamije icyaha umuvandimwe Vitaliy Omelchenko. Urwo rukiko rwamuciye amande asaga 8.700.000 FRW.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki 29 Mutarama 2021

    Ibirego Vitaliy ashinjwa byoherejwe mu rukiko

  2. Ku itariki 20 Mutarama 2020

    Yafunzwe n’abaporisi kugira ngo bamuhate ibibazo. Yamaze iminsi ibiri afunzwe mbere y’uko arekurwa. Ntiyemerewe kuvugana n’abandi baregwa mu rubanza rumwe no gukoresha interineti

  3. Ku itariki 23 Ukuboza 2019

    Komite y’u Burusiya ishinzwe ubugenzacyaha mu gace ka Murmansk yatangiye gukurikirana Vitaliy ku byaha aregwa. Aregwa kuba akorera ibikorwa by’idini mu rugo rwe

Icyo twamuvugaho

Vitaliy akomeje kwishimira inama hamwe n’ihumure akura mu Byanditswe kandi duterwa inkunga n’urugero rwe.—Abaroma 15:4.