9 UKUBOZA, 2022| YAHUJWE N’IGIHE: 25 MATA 2023
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—MUSHIKI WACU YACIWE AMANDE | “Gusenga cyane byaramfashije”
Ku itariki ya 25 Mata 2023, urukiko rw’umujyi wa Metallurgicheskiy wo mu gace ka Chelyabinsk rwahamije icyaha mushiki wacu Irina Mikhaylenko kandi rumuca amande asaga 1.600.000 y’amafaranga y’u Rwanda.
Icyo twamuvugaho
Duterwa inkunga n’ishyaka Irina agaragaza ndetse n’ukuntu yiringira Yehova we ukomeza kurinda “ubugingo bw’indahemuka ze.”—Zaburi 97:10.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 26 Werurwe 2019
Mu gace ka Chelyabinsk, imiryango icumi y’Abahamya ba Yehova yarasatswe harimo n’uwa Irina
Ku itariki ya 31 Kanama 2021
Urubanza rwaratangiye
Ku itariki ya 22 Ukwakira 2021
Barongeye baramusaka. Bamujyanye kumuhata ibibazo kandi bamubuza gukora ingendo zimwe na zimwe
Ku itariki ya 27 Ukwakira 2021
Bamushinje kwifatanya mu bikorwa by’umuryango w’idini wahagaritswe
Ku itariki ya 7 Nzeri 2022
Yatangiye kuburana