Soma ibirimo

Mushiki wacu Valentina Samus

26 NYAKANGA 2023 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 20 UKUBOZA 2023
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—MUSHIKI WACU YAHAMIJWE ICYAHA | ‘Buri gihe Yehova ampora hafi’

AMAKURU MASHYA—MUSHIKI WACU YAHAMIJWE ICYAHA | ‘Buri gihe Yehova ampora hafi’

Ku itariki ya 19 Ukuboza 2023, urukiko rw’akarere ka Dimitrovskiy ruri mu gace ka Kostroma, rwahamije icyaha mushiki wacu Valentina Samus. Kandi rumukatira imyaka itandatu y’igifungo gisubitse. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Icyo twamuvugaho

Duhumurizwa n’uko mu bigeragezo byose twahura na byo, dushobora gukomeza kwishingikiriza kuri Yehova kandi twizera ko “nta gitare kiruta Imana yacu.”—1 Samweli 2:2.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 17 Gashyantare 2022

    Yatangiye gukurikiranwaho ibyaha

  2. Ku itariki ya 15 Werurwe 2022

    Inzu ye barayisatse

  3. Ku itariki ya 15 Ukuboza 2022

    Yashinjwe ibyaha kandi ategekwa ko hari ibintu runaka agomba kubahiriza

  4. Ku itariki ya 24 Werurwe 2023

    Ni bwo urubanza rwatangiye