Soma ibirimo

Mushiki wacu Irina Buglak

13 UKUBOZA 2021| YAHUJWE N’IGIHE: 13 KAMENA 2023
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—MUSHIKI WACU YAHAMIJWE ICYAHA | “Kuba incuti ya Yehova bintera ibyishimo”

AMAKURU MASHYA—MUSHIKI WACU YAHAMIJWE ICYAHA | “Kuba incuti ya Yehova bintera ibyishimo”

Ku itariki ya 6 Kamena 2023, urukiko rw’umujyi wa Partizansk mu ntara ya Primorye rwahamije icyaha mushiki wacu Irina Buglak kandi rumukatira igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri n’igice. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 6 Kanama 2021

    Ikirego cya Irina cyashubijwe mu rukiko rw’umujyi wa Partizansk kugira ngo abe ari ho aburanira

  2. Ku itariki ya 30 Ugushyingo 2020

    Babuze ibimenyetso byo gushinja Irina maze ikirego cye gisubizwa mu bushinjacyaha

  3. Ku itariki ya 31 Mutarama 2020

    Nyuma yo kumara amezi 3.5 afungishijwe ijisho yararekuwe

  4. Ku itariki ya 16 Ukwakira 2019

    Nyuma yo kumara amezi agera kuri 6 afunzwe by’agateganyo yararekuwe maze afungishwa ijisho

  5. Ku itariki ya 20 Mata 2019

    Abasirikare b’u Burusiya bo mu rwego rushinzwe ubutasi basatse inzu ya Irina saa 3:00 za mu gitondo. Abayobozi bamushinje gutegura no kuyobora amateraniro y’idini. Yajyanywe aho yagombaga gufungirwa by’agateganyo kandi igifungo cye cyongerewe inshuro eshatu

  6. Ku itariki ya 19 Mata 2019

    Abasirikare b’u Burusiya bo mu rwego rushinzwe ubutasi bagabye igitero mu rugo rwa mushiki wacu Nelly Tarasyuk ufite imyaka 80. Irina n’umukobwa we Natalya, na bo bari muri iyo nzu. Icyo gihe Nelly yahise afatwa n’uburwayi maze ajyanwa mu bitaro. Abandi bashiki bacu bo barafashwe maze bahatwa ibibazo ijoro ryose. Irina yahise afungwa

Icyo twamuvugaho

Dusenga dusaba ko Yehova yakomeza gufasha Irina n’abavandimwe na bashiki bacu dukunda bo mu Burusiya, bagakomeza kwihangana bafite ibyishimo.—Abakolosayi 1:11.