Soma ibirimo

Mushiki wacu Yelena Menchikova

21 UKUBOZA 2021 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 24 MUTARAMA 2024
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—MUSHIKI WACU YAHAMIJWE ICYAHA | Mushiki wacu Yelena Menchikova akomezwa n’ingero z’abantu babaye indahemuka hamwe n’isengesho yaturaga incuti ye

AMAKURU MASHYA—MUSHIKI WACU YAHAMIJWE ICYAHA | Mushiki wacu Yelena Menchikova akomezwa n’ingero z’abantu babaye indahemuka hamwe n’isengesho yaturaga incuti ye

Ku itariki ya 23 Mutarama 2024, urukiko rw’umujyi wa Cherkessk rwo muri Repubulika ya Karachayevo-Circassian rwahamije icyaha mushiki wacu Yelena Menchikova kandi rumukatira igifungo gisubitse cy’imyaka ine n’amezi atandatu. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Ku itariki ya 5 Ukuboza 2022, urugereko rwa Gatanu rw’Urukiko Rusesa Imanza, rwemeje ko urubanza rwa mushiki wacu Yelena Menchikova rusubirwamo. Urubanza rwe ruzongera ruburanishwe.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 15 Ukuboza 2021

    Urukiko rw’umujyi wa Cherkessk ruherereye muri Repubulika ya Karachayevo-Circassian rwahamije icyaha mushiki wacu Yelena kandi rumukatira igifungo gisubitse cy’imyaka itanu.

  2. Ku itariki ya 9 Kamena 2021

    Ni bwo urubanza rwatangiye

  3. Ku itariki ya 9 Werurwe 2021

    Ubugenzacyaha bwongeye kuzamura ikindi kirego bushinja mushiki wacu, icyo gihe bwo yashinjwaga “gutegura ibikorwa by’ubugizi bwa nabi” no gushishikariza abandi kwifatanya mu bikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa

  4. Ku itariki ya 10 Gashyantare 2021

    Abashinzwe iperereza banze ubusabe bwa Yelena bwo gutesha agaciro ibyo ashinjwa nyuma yo kwisobanura akoresheje Bibiliya. Kubera ko yisobanuye akoresheje Bibiliya abashinzwe iperereza baboneyeho kwemeza ko ibyo ashinjwa ari ukuri

  5. Ku itariki ya 13 Ugushyingo 2020

    Abashinzwe iperereza bashinje ibyaha mushiki wacu bamuziza kuririmba indirimbo z’ubwami no gusenga Yehova

  6. Ku itariki ya 12 Ugushyingo 2020

    Abayobozi basatse urugo rwa Yelena ku nshuro ya kabiri

  7. Ku itariki ya 16 Ukuboza 2019

    Abapolisi bo mu rwego rushinzwe ubutasi bo mu gace ka Cherkessk basatse ingo icumi z’Abahamya ba Yehova harimo n’urwa mushiki wacu Yelena

Icyo twamuvugaho

Dusenga dusaba ko Yehova yakomeza guhumuriza no guha imbaraga mushiki wacu Yelena n’abandi bagaragu be bakomeje kuba indahemuka mu bigeragezo bahanganye na byo.—Zaburi 119:49, 50.