20 KAMENA 2023| YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 23 KANAMA 2023
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—MUSHIKI WACU YAHAMIJWE ICYAHA | “Nanjye nshobora gukomeza kuba indahemuka”
Ku itariki ya 22 Kanama 2023, urukiko rw’akarere ka Oktyabrskiy ruherereye mu ntara ya Novosibirsk, rwahamije icyaha mushiki wacu Tatyana Oleynik kandi rutegeka ko akatirwa imyaka ine y’igifungo gisubitse. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.
Icyo twamuvugaho
Twizeye tudashidikanya ko Yehova azakomeza guha imigisha mushiki wacu Tatyana hamwe n’abandi bose bakomeza kugaragaza ko “biteguye kumvira” muri byose.—Yakobo 3:17.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 19 Mata 2019
Urugo rwe rwarasatswe
Ku itariki ya 18 Ugushyingo 2021
Yakorewe idosiye
Ku itariki ya 26 Mutarama 2023
Ni bwo urubanza rwatangiye