1 GICURASI 2024| YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 9 NYAKANGA 2024
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—MUSHIKI WACU YAHAMIJWE ICYAHA | “Nta buzima bwandutira ubu”
Ku itariki ya 8 Nyakanga 2024 urukiko rw’akarere ka Tsentralniy ko mu gace ka Tolyatti mu ntara ya Samara, rwahamije icyaha mushiki wacu Galina Komissarova, maze rumukatira imyaka ibiri y’igifungo gisubitse. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.
Icyo twamuvugaho
Kimwe na Galina, twishimira cyane kumenya Yehova ndetse no kumukorera tubigiranye ubuzima bwacu bwose, tuzi ko ‘turi abe.’—Abaroma 14:8.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 7 Nzeri 2023
Yatangiye gukurikiranwa mu nkiko
Ku itariki ya 8 Nzeri 2023
Aho yari ari harasatswe kandi Galina bajya kumuhata ibibazo
Ku itariki ya 19 Nzeri 2023
Yamenyeshejwe ko atemerewe kurenga agace atuyemo
Ku itariki ya 18 Ukuboza 2023
Ni bwo urubanza rwatangiye