Soma ibirimo

Inzu y’urukiko rw’akarere ka Kuznetskiy ruri mu gace Novokuznetsk mu ntara ya Kemerovo

20 GASHYANTARE 2023| YAHUJWE N’IGIHE: 14 NYAKANGA 2023
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—MUSHIKI WACU YAHAMIJWE ICYAHA | “Nta kintu na kimwe ntashobora kwihanganira”

AMAKURU MASHYA—MUSHIKI WACU YAHAMIJWE ICYAHA | “Nta kintu na kimwe ntashobora kwihanganira”

Ku itariki ya 11 Nyakanga 2023, urukiko rw’akarere ka Kuznetskiy rwo mu gace ka Novokuznetsk, rwahamije icyaha mushiki wacu Lyubov Serebryakova kandi rumukatira igifungo gisubitse cy’imyaka ine. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Icyo twamuvugaho

Lyubov akomeje kwiringira Yehova kandi azi neza ko “azagira icyo akora” ngo amufashe. Atubera urugero rwiza twakwigana mu gihe duhuye n’ibigeragezo nk’ibye.—Zaburi 37:5.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Mu Gushyingo 2019-2020

    Abahamya ba Yehova benshi bo mu gace ka Novokuznetsk batangiye kugenzurwa hakoreshejwe ibyuma bifata amajwi n’amashusho

  2. Ku itariki ya 18 Nyakanga 2022

    Lyubov yatangiye gukorwaho iperereza ry’ibyaha bishingiye ku kuba yaragiye mu materaniro no kuganira n’abandi ku kuri Bibiliya

  3. Ku itariki ya 26 Nyakanga 2022

    Yarezwe kwifatanya mu bikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa, maze abuzwa kuva mu gace atuyemo

  4. Ku itariki ya 21 Nzeri 2022

    Ni bwo urubanza rwatangiye

a Igihe twasohoraga iyi nkuru, twari tutarabona ifoto ya mushiki wacu Serebryakova.