Soma ibirimo

Mushiki wacu Tatyana Obizhestvit

6 GICURASI 2022 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 21 GASHYANTARE 2023
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—MUSHIKI WACU YAHAMIJWE ICYAHA | Tatyana Obizhestvit yiringira Yehova

AMAKURU MASHYA—MUSHIKI WACU YAHAMIJWE ICYAHA | Tatyana Obizhestvit yiringira Yehova

urukiko rw’akarere ka Vakhitovskiy ruherereye mu gace ka Kazan muri repuburika ya Tatarstan rwahamije icyaha mushiki wacu Tatyana Obizhestvit kandi rumukatira imyaka ibiri isubitse. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Icyo ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 19 Mutarama 2020

    Abayobozi bategetse ko basaka inzu ya Tatyana n’andi mazu y’Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Kazan. Tatyana bamuhase ibibazo hanyuma ajyanwa mu kigo yari gufungirwamo by’agateganyo

  2. Ku itariki ya 21 Mutarama 2020

    Yarafunguwe yongera gufungirwa iwe mu rugo

  3. Ku itariki ya 25 Gicurasi, 2021

    Urubanza rwaratangiye

Icyo twamuvugaho

Twishimira ukuntu Tatyana yiringiye Yehova aho kwishingikiriza ku buhanga bwe maze bikamufasha kwihanganira ibigeragezo afite ukwizera.—Imigani 3:5.