21 WERURWE 2024 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 12 MATA 2024
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—MUSHIKI WACU YAHAMIJWE ICYAHA | “Yehova ntazigera adutererana”
Ku itariki ya 12 Mata 2024, urukiko rw’akarere ka Tsentralniy ruherereye mu gace ka Prokopyevsk mu ntara ya Kemerovo, rwahamije icyaha mushiki wacu Yelena Chernykh kandi rumukatira igifungo gisubitse cy’imyaka itatu. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.
Icyo twamuvugaho
Dukomezwa no kumenya ko Yehova ‘atajya ahinduka,’ ahubwo azakomeza kuduha “impano nziza yose n’impano yose itunganye” kugira ngo adufashe kwihanganira ibigeragezo uko byaba bimeze kose.—Yakobo 1:17.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 12 Nyakanga 2020
Urugo rwabo rwarasatswe. Yelena n’umugabo we Yuriy bahaswe ibibazo
Ku itariki ya 25 Gicurasi 2023
Yatangiye gukurikiranwaho icyaha
Ku itariki ya 15 Kanama 2023
Yamenyeshejwe ko atemerewe kurenga agace atuyemo
Ku itariki ya 9 Nzeri 2023
Ni bwo urubanza rwatangiye