Soma ibirimo

Mushiki wacu Irina Perefileva

1 GICURASI 2023| YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 30 KANAMA 2023
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—MUSHIKI WACU YARAKATIWE | “Ibibazo byanjye ni iby’igihe gito”

AMAKURU MASHYA—MUSHIKI WACU YARAKATIWE | “Ibibazo byanjye ni iby’igihe gito”

Ku itariki ya 28 Kanama 2023 urukiko rw’akarere ka Karachayevo muri Repubulika ya Circassian rwahamije icyaha mushiki wacu Irina Perefileva kandi rutegeka ko akatirwa igifungo gisubitse cy’imyaka ine n’igice. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Icyo twamuvugaho

Kimwe na Irina, duhumurizwa no kumenya ko, uko ibigeragezo twahura na byo byaba biri kose, ari iby’‘akanya gato kandi bitaremereye’ ugereranyije n’imigisha Yehova azaha abagaragu be b’indahemuka.—2 Abakorinto 4:17.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 9 Mutarama 2021

    Urugo rwe rwarasatswe

  2. Ku itariki ya 22 Ugushyingo 2021

    Ni bwo dosiye ye yatangiye

  3. Ku itariki ya 23 Ugushyingo 2021

    Bongeye gusaka urugo rwe

  4. Ku itariki ya 29 Ugushyingo 2021

    Yashinjwe kwifatanya mu bikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa

  5. Ku itariki ya 15 Ukwakira 2022

    Yabujijwe kurenga agace atuyemo

  6. Ku itariki ya 6 Ukuboza 2022

    Ni bwo urubanza rwatangiye