Soma ibirimo

Inyubako y’urukiko rw’akarere ka Moskovskiy iherereye mu mugi wa Nizhny Novgorod; hagati mu ifoto: Umuvandimwe Maksim Zavrazhnov

20 MATA 2022
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA | Maksim Zavrazhnov akomeje kurangwa n’icyizere

AMAKURU MASHYA | Maksim Zavrazhnov akomeje kurangwa n’icyizere

Ku itariki ya 30 Gicurasi 2022, urukiko rw’akarere ka Moskovskiy ruri mu mujyi wa Nizhny Novgorod rwahamije icyaha umuvandimwe Maksim Zavrazhnov kandi rumukatira igifungo gisubitse cy’imyaka itandatu. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 4 Kamena 2019

    Yatangiye gukorwaho iperereza ku byaha yashinjwaga

  2. Ku itariki ya 17 Nyakanga 2019

    Yashinjwe icyaha ko gutegura ibikorwa by’ubutagondwa. Yarafashwe, ahatwa ibibazo kandi amara ijoro ryose afunzwe

  3. Ku itariki ya 18 Nyakanga 2019

    Yabwiwe ko atemerewe gukoresha interineti na telefone kandi ntiyari yemerewe kuva mu rugo iwe hagati ya 9:00 z’ijoro na 9:00 za mu gitondo.

  4. Ku itariki ya 3 Gashyantare 2020

    Yakuriweho ibyo yari abujijwe

  5. Ku itariki ya 26 Gashyantare 2020

    Abayobozi bamumenyesheje ko atemerewe kugira aho ajya

  6. Ku itariki ya 6 Ukuboza 2021

    Ni bwo urubanza rwatangiye

Icyo twamuvugaho

Nubwo abavandimwe bacu bo mu Burusiya no muri Crimea bakomeje gutotezwa, icyizere dufitiye Yehova gikomeza kwiyongera. Tuzi ko atazatererana indahemuka ze.​—Abaheburayo 13:5.