Soma ibirimo

Mushiki wacu Tatyana Sholner

21 KAMENA 2021
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA | Mushiki wacu Tatyana Sholner yiringira Yehova kandi akomeza kurangwa n’ibyishimo nubwo atotezwa

AMAKURU MASHYA | Mushiki wacu Tatyana Sholner yiringira Yehova kandi akomeza kurangwa n’ibyishimo nubwo atotezwa

Ku itariki ya 14 Nzeri 2022, mu nteko rusange ya cyenda y’urukiko rusesa imanza, urwo rukiko rwanze ubujurire bwa kabiri bwa mushiki wacu Tatyana Sholner. Ntiyajyanywe muri gereza.

Ku itariki ya 16 Ukuboza 2021, urukiko rw’akarere ka Birobidzhan, mu gace kayoborwa n’Abayahudi rwanze ubujurire bwa mushiki wacu Tatyana Sholner.

Ku itariki ya 25 Kamena 2021, urukiko rw’akarere ka Birobidzhan, mu gace kayoborwa n’Abayahudi rwahamije icyaha mushiki wacu Tatyana Sholner kandi rumukatira igifungo gisubitse k’imyaka ibiri n’igice.

Icyo twamuvugaho

Tatyana Sholner

  • Igihe yavukiye: 1993 (Birobidzhan)

  • Ibimuranga: Se yapfuye akiri muto cyane, nuko nyina asigara arera Tatyana na musaza we. Akora muri farumasi. Akunda guserebeka ku rubura, kugenda ku igare no gukina vole

    Yatangiye gushishikazwa n’ibya Bibiliya igihe yigaga mu ishuri ryigisha ibijyanye no kudoda. Yashimishijwe cyane n’ibyo umunyeshuri w’Umuhamya wa Yehova biganaga yamwigishije. Mu mwaka wa 2014 yapfushije mubyara we wari ufite imyaka 12, icyo gihe yahumurijwe cyane n’ibyiringiro by’umuzuko. Yabatijwe mu mwaka wa 2017

Urubanza

Ku itariki ya 6 Gashyantare 2020, abayobozi bo mu gace ka Birobidzhan batangiye gushinja ibyaha bashiki bacu batandatu harimo na Tatyana ufite imyaka 27. We n’abandi bashinjwa ko ari “intagondwa” kubera ko bubahiriza ibikorwa by’idini ryabo. Hari ibirego 19 bishinjwa Abahamya ba Yehova bo mu gace kayoborwa n’Abayahudi.

Tatyana yizera ko Yehova akomeje kumufasha kwihanganira ibigeragezo. Yaravuze ati: “Igihe ibitotezo byatangiraga sinabashaga gukurikiza gahunda yange y’iby’umwuka ihoraho, ariko sinigeze ndeka gusoma Bibiliya. Nabwiraga Yehova uko niyumva n’ibyari bimpangayikishije. Nasengaga nsaba umwuka wera kugira ngo nkomeze kwihangana kandi nkomeze kuba indahemuka kugera ku iherezo. Nanone nasenze nsaba kugira ubwenge n’ubutwari kugira ngo mvuganire izina rya Yehova mu rukiko.”

Yongeyeho ati: “Kumenya ko buri gihe Yehova adufasha, akaturinda kandi akadushyigikira, byamfashije gukomeza kugira ibyishimo. Yehova amfashe ukuboko. Ibyo bituma mwiringira cyane kandi ngatuza mu bigeragezo.”—Yesaya 41:10.

Mu gihe tugitegereje umwanzuro w’uru rubanza, twizeye ko Yehova azafasha Tatyana agakomeza ‘kwihanganira imibabaro.’—Abaroma 12:12.