Soma ibirimo

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Mushiki wacu Nadezhda Anoykina, Lyubov Galaktionova na Nailya Kogay; umuvandimwe Valentin Osadchuk; mushiki wacu Nina Purge, Raisa Usanova na Yelena Zayshchuk

23 NZERI 2021
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—UBUJURIRE BWATESHEJWE AGACIRO | Bashiki bacu batandatu n’umuvandimwe bakomeje kwishingikiriza kuri Yehova no kuri bagenzi babo bahuje ukwizera

AMAKURU MASHYA—UBUJURIRE BWATESHEJWE AGACIRO | Bashiki bacu batandatu n’umuvandimwe bakomeje kwishingikiriza kuri Yehova no kuri bagenzi babo bahuje ukwizera

Ku itariki ya 26 Nzeri 2022, urukiko rwo mu ntara ya Primorye rwanze ubujurire rwa mushiki wacu Nadezhda Anoykina, Lyubov Galaktionova, Nailya Kogay, Nina Purge, Raisa Usanova n’umuvandimwe Valentin Osadchuk. Ntibizaba ngombwa ko bajyanwa muri gereza.

Ku itariki ya 1 Kamena 2022, urukiko rw’akarere ka Leninskiy ruherereye mu gace ka Vladivostok rwahamije icyaha Nadezhda, Lyubov, Nailya, Nina, Raisa hamwe na Valentin. Bashiki bacu buri wese yakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri. Naho umuvandimwe Valentin we yakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka itandatu. Mushiki wacu Yelena Zayshchuk ufite imyaka 87, we ibirego ashinjwa byabaye bisubitswe kubera ko arwaye cyane.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 19 Mutarama 2021

    Ibirego byabo byoherejwe mu rukiko rw’akarere ka Leninskiy ruherereye mu gace ka Vladivostok

  2. Ku itariki ya 12 Ugushyingo 2019

    Ibirego byabo byashubijwe mu bushinjacyaha

  3. Ku itariki ya 5 Mata 2019

    Nyuma y’uko Valentin, amaze amezi 9 afunzwe by’agateganyo, akaba ari nawe muvandimwe wenyine muri uru rubanza, yararekuwe maze afungishwa ijisho

  4. Ku itariki ya 19 Mata 2018

    Abapolisi bo mu rwego rushinzwe ubutasi basatse ingo zirindwi z’Abahamya ba Yehova

  5. Ku itariki ya 9 Mata 2018

    Urwego rushinzwe iperereza rukorera mu rwego rushinzwe ubutasi rwo mu gace ka Primorsky rwatanze ikirego, rushinja ibyaha umuvandimwe Valentin na bashiki bacu batandatu

Icyo twabavugaho

Dukomeje guterwa inkunga n’urugero rwiza abavandimwe na bashiki bo mu Burusiya baduha. Berekana ko bakomeje kugira ukwizera kugira ngo barokore ubugingo bukomeze kubaho.—Abaheburayo 10:39.