Soma ibirimo

Hejuru ibumoso: Umuvandimwe Pyotr Filiznov. Hasi ibumoso: Umuvandimwe Andrey Vyushin. Iburyo: Umuvandimwe Aleksandr Kuznetsov n’umugore we Mariya

13 GASHYANTARE 2023 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 6 UGUSHYINGO 2023
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—UBUJURIRE | Imiryango itatu yo mu gace ka Yaroslavl yahuye n’ibitotezo

AMAKURU MASHYA—UBUJURIRE | Imiryango itatu yo mu gace ka Yaroslavl yahuye n’ibitotezo

Ku itariki ya 30 Ukwakira 2023, urukiko rw’akarere ka Dzerzhinsky mu ntara ya Yaroslavl rwemeye ubujurire bw’umuvandimwe Pyotr Filiznov na Andrey Vyushin. Ariko imyanzuro rwafashe yari itandukanye. Igifungo gisubitse cy’imyaka itandatu n’igice Pyotr Filiznov yari yarakatiwe cyaragabanyijwe kigirwa imyaka ibiri n’igice. Naho igifungo cy’umuvandimwe Aleksandr Kuznetsov n’umugore we Mariya, cyo nticyahindutse.

K itariki ya 3 Kanama 2023, urukiko rw’akarere ka Dzerzhinsky ruri mu ntara ya Yaroslavl, rwahamije icyaha umuvandimwe Pyotr Filiznov; Aleksandr Kuznetsov n’umugore we, Mariya Kuznetsova n’umuvandimwe Andrey Vyushin. Buri wese yakatiwe igifungo gisubitse. Andrey na Pyotr bakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka itandatu n’igice. Aleksandr na Mariya bakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri n’igice. Ntibizaba ngombwa ko bajyanwa muri gereza.

Icyo twabavugaho

Twizeye ko kimwe n’abo bagaragu bane ba Yehova b’indahemuka, dushobora kuba mu ‘biringira Yehova kandi badashobora kunyeganyezwa.’—Zaburi 125:1.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 13 Mata 2021

    Abayobozi barangije gusaka ingo za bo, babafunze by’agateganyo

  2. Ku itariki ya 15 Mata 2021

    Boherejwe gufungwa by’agateganyo

  3. Ku itariki ya 14 Nyakanga 2021

    Baretse kubafunga by’agateganyo ahubwo bafungishwa ijisho

  4. Ku itariki ya 9 Nzeri 2022

    Nibwo urubanza rwatangiye