15 KAMENA 2022 | YAHUJWE N’IGIHE: 23 UKUBOZA 2022
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—UBUJURIRE | Mushiki wacu Galina Kobeleva yiyemeje kubwiriza mu rukiko
Ku itariki ya 21Ukuboza 2022, urukiko rw’intara ya Primorye rwemereye mushiki wacu Galina Kobeleva kujurira. Ntibizaba ngombwa ko yishyura amafaranga asabwa n’urukiko. Igifungo gisubitse cy’imyaka itandatu yakatiwe kiracyubahirizwa.
Urukiko rw’akarere ka Lesozavodskiy mu ntara ya Primorye ruzatangaza umwanzuro w’urubanza ruregwamo mushiki wacu Galina Kobeleva. Ubushinjacyaha nta gihano buramusabira.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 12 Gicurasi 2020
Abapolisi bo mu ntara ya Primorye basatse ingo eshatu z’Abahamya ba Yehova, harimo n’urugo rwa mushiki wacu Galina. We n’umuhungu we witwa Sergey Kobelev babahase ibibazo kandi nyuma yaho batangira kubakoraho iperereza
Ku itariki ya 8 Werurwe 2021
Galina yatangiye gukurikiranwaho ibyaha. Yashinjwe kwifatanya mu bikorwa by’umuryango ukekwaho ubutagondwa
Ku itariki ya 7 Mata 2021
Yamenyeshejwe ko atemerewe kurenga agace atuyemo
Ku itariki ya 29 Ukwakira 2021
Ni bwo urubanza rwatangiye
Icyo twamuvugaho
Twishimira ko Yehova akomeje gushyira abagaragu be b’indahemuka nka Galina ahantu hari umutekano mu gihe bavuganira izina rye.—2 Samweli 22:18-21.