Soma ibirimo

Umuvandimwe Oleg Postnikov n’umugore we Agnessa

23 UKUBOZA 2021 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 29 KANAMA 2023
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—UMUGABO N’UMUGORE BAHAMIJWE ICYAHA | Inyigisho Yehova adutegurira zituma umuryango wa Postnikov ugira amahoro

AMAKURU MASHYA—UMUGABO N’UMUGORE BAHAMIJWE ICYAHA | Inyigisho Yehova adutegurira zituma umuryango wa Postnikov ugira amahoro

Ku itariki ya 23 Kanama 2023, urukiko rw’akarere ka Birobidzhanskiy, mu gace kayoborwa n’Abayahudi, rwahamije icyaha umuvandimwe Oleg Postnikov na mushiki wacu Agnessa Postnikova. Oleg yakatiwe imyaka itanu n’igice y’igifungo gisubitse naho Agnessa akatirwa ine n’igice. Ntibizaba ngombwa ko bajya muri gereza.

Ku itariki ya 11 Ukwakira 2022, urukiko rw’intara rwo mu gace kayoborwa n’Abayahudi rwanze umwanzuro w’urubanza uvuga ko umuvandimwe Oleg Postnikov na mushiki wacu Agnessa Postnikova bahamwa n’icyaha. Urubanza rwabo ruzasubirwamo.

Ku itariki ya 25 Mata 2022, urukiko rw’akarere ka Birobidzhanskiy mu gace kayoborwa n’Abayahudi rwahamije ibyaha Oleg na Agnessa. Kandi umwe yakatiwe imyaka itanu n’igice y’igifungo gisubitse naho undi akatirwa itanu. Ntibizaba ngombwa ko bajya muri gereza.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 12 Gashyantare 2021

    Abaporisi bo mu rwego rushinzwe ubutasi batangiye gukurikirana Agnessa. Abagize umuryango wa Postnikov bashinjwa gushinga itsinda “ry’abagizi ba nabi” no kwamamaza intego zaryo z’“ubutagondwa.” Oleg na Agnessa babujijwe kurenga agace batuyemo, konti zabo zo muri banki zarahagaritswe kandi n’amazina yabo yashyizwe ku rutonde rw’abantu bakora ibikorwa by’iterabwoba mu gihugu cy’u Burusiya

  2. Ku itariki ya 12 Gashyantare 2020

    Urwego rushinzwe ubutasi bwatangiye gukurikirana Oleg

Icyo twamuvugaho

Izi ngero z’ibyabaye zigaragaza ko Yehova ategura ubwoko bwe guhangana n’ibigeragezo kandi bugakomeza kuba indahemuka. Mureke twese dukomeze kwishingikiriza ku ‘rukundo rudahemuka rwa Yehova n’ukuri kwe.’—Zaburi 115:1.