Soma ibirimo

Umuvandimwe Dmitriy Semenov n’umugore we Nadezhda

4 UGUSHYINGO 2022
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—UMUGABO N’UMUGORE WE BAHAMIJWE IBYAHA | Bakomejwe n’ingero zo muri Bibiliya z’abantu bagaragaje ukwizera

AMAKURU MASHYA—UMUGABO N’UMUGORE WE BAHAMIJWE IBYAHA | Bakomejwe n’ingero zo muri Bibiliya z’abantu bagaragaje ukwizera

Ku itariki ya 8 Ugushyingo urukiko rw’umujyi wa Petropavlovsk-Kamchatskiy ruherereye mu ntara ya Kamchatka rwahamije icyaha umuvandimwe Dmitriy Semenov n’umugore we Nadezhda. Buri wese yakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka ine. Ntibizaba ngombwa ko bajyanwa muri gereza.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 3 Nzeri 2021

    Umugore wiganaga Bibiliya na Dmitriy na Nadezhda yatangiye gukorana n’urwego rushinzwe ubutasi. Batangiye kubakurikiranwa mu nkiko kubera amakuru uwo mugore yatanze. Bashinjwe gukangurira abandi no kubemeza kujya mu muryango ukora ibikorwa by’ubutagondwa no kwifatanya mu bikorwa byawo

  2. Ku itariki ya 6 Nzeri 2021

    Inzu yabo yarasatswe. Bajyanywe guhatwa ibibazo kandi babategeka kutarenga agace batuyemo

  3. Ku itariki ya 26 Nyakanga 2022

    Ni bwo urubanza rwatangiye

Icyo twabavugaho

Dmitriy na Nadezhda bibonera ko Yehova afasha abagaragu be kugira ubutwari no gushikama mu bitotezo. Ntazigera abatererana.—Yosuwa 1:9.