5 GASHYANTARE 2024| YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 9 UKWAKIRA 2024
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE ALEKSANDR YACIWE AMANDE | “Jya ureka Yehova akuyobore mu byo uteganya gukora byose”
Ku itariki ya 7 Ukwakira 2024, Urukiko rw’Akarere ka Shadrinskiy, ruherereye mu gace ka Kurgan, rwahamije icyaha umuvandimwe Aleksandr Lubin, maze rutegeka ko acibwa amande agera hafi kuri miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda.
Icyo twamuvugaho
Kimwe na Aleksandr, twizeye ko nitwiringira Yehova tuzabasha gukomeza kuba indahemuka, ibibazo twaba duhanganye na byo byose.—Yesaya 38:14.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 13 Nyakanga 2021
Ni bwo yatangiye gukurikiranwa mu nkiko
Ku itariki ya 14 Nyakanga 2021
Ingo umunani z’Abahamya ba Yehova zarasatswe. Aleksandr arafatwa, ahatwa ibibazo kandi afungwa by’agateganyo
Ku itariki ya 16 Nyakanga 2021
Yoherejwe muri gereza
Ku itariki ya 19 Nyakanga 2021
Yarajuriye kubera ko afite ibibazo bikomeye by’uburwayi
Ku itariki ya 28 Kanama 2021
Aleksandr yararekuwe nyuma y’aho Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ndetse n’indi miryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bibisabye
Ku itariki ya 14 Nyakanga 2023
Ni bwo urubanza rwatangiye
Ku itariki ya 7 Nzeri 2023
Urubanza rwarasubitswe kubera ko Aleksandr yari ari mu bitaro