1 MUTARAMA 2024 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 9 KANAMA 2024
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE ANATOLIY YACIWE AMANDE | ‘Yehova ntiyantereranye’
Ku itariki ya 8 Kanama 2024, urukiko rwo mu mujyi wa Kurgan, mu karere ka Kurgan, rwahamije icyaha umuvandimwe Anatoliy Isakov. Yaciwe amande agera hafi kuri miriyoni 6. Icyakora ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.
Icyo twamuvugaho
Twishimira urugero Anatoliy yagaragaje rwo kwizera no gushikama, nubwo yahuye n’ibigeragezo byinshi. Kandi twishimira kumenya ko uko ibigeragezo twahura na byo byaba bingana kose, Yehova azakomeza kutwereka ko ari ‘igitare cyacu.’—Zaburi 73:26.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 13 Nyakanga 2021
Yakorewe dosiye
Ku itariki ya 14 Nyakanga 2021
Abayobozi basatse inzu ye kandi bamujyana muri gereza kumufunga
Ku itariki ya 15 Nyakanga 2021
Bamujyanye mu yindi gereza
Ku itariki ya 21 Nyakanga 2021
Yajuririye ikigo gishinzwe iby’ubuzima mu gace ka Kurgan kugira ngo afungurwe ashobore kwivuza neza
Ku itariki ya 28 Kanama 2021
Nyuma yo kujuririra Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, yarafunguwe ariko ntiyari yemerewe gukora ingendo.
Ku itariki ya 6 Nyakanga 2023
Urubanza rwaratangiye