1 GASHYANTARE 2023 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 1 KANAMA 2023
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE BAMUHAMIJE ICYAHA | “Si ngombwa ko imimerere ndimo ihinduka ahubwo ni njye ukwiriye guhindura uko nyibona”
Ku tariki ya 28 Nyakanga 2023, urukiko rw’umujyi wa Kovrovskiy rwo mu gace ka Vladimir rwahamije icyaha umuvandimwe Boris Simonenko. Icyakora bitewe n’igihe yamaze afunzwe by’agateganyo anafungishijwe ijisho, igifungo yakatiwe cyari cyararangiye. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.
Icyo twamuvugaho
Twiringiye ko gukomeza kuba hafi ya Yehova bizatuma Boris n’umuryango we bazakomeza kubona imbaraga n’ibyishimo.—1 Ngoma 16:27.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 8 Gashyantare 2021
Abayobozi batangiye iperereza bashingiye ku biganiro byafashwe amajwi hakoreshejwe telefone
Ku itariki ya 17 Gashyantare 2021
Basatse urugo rwe. Yahaswe ibibazo kandi afungirwa kuri sitasiyo ya polisi
Ku itariki ya 18 Gashyantare 2021
Ni bwo yatangiye gukurikiranwaho ibyaha. Yashinjwaga kuyobora amateraniro y’Abahamya ba Yehova akoresheje interineti. Yahise afungwa by’agateganyo
Ku itariki ya 13 Nyakanga, 2021
Baramurekuye maze bamufungisha ijisho
Ku itariki ya 17 Gashyantare 2022
Baretse kumufungisha ijisho ariko bamubuza kutava mu gace atuyemo
Ku itariki ya 15 Nzeri 2022
Ni bwo urubanza rwatangiye