18 KANAMA 20222022 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 19 UKUBOZA 2023
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE NA MUSHIKI WACU BARAFUNZWE | Kwizera Yehova byatumye badatinya ibitotezo
Ku itariki ya18 Ukuboza 2023, urukiko rw’akarere ka Novosibirsk, mu gace ka Novosibirsk, rwahamije icyaha umuvandimwe Valeriy Maletskov na mushiki wacu Marina Chaplykina. Valeriy yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu naho Marina we yakatiwe imyaka ine. Bombi bahise bajyanwa muri gereza bakiva mu rukiko.
Uko ibintu byakurikiranye
Mu mwaka wa 2018
Umuntu wigaga Bibiliya kandi wajyaga mu materaniro y’Abahamya ba Yehova, mbere y’uko Abahamya ba Yehova bacibwa mu Burusiya, yatangiye gukorana n’abashinzwe ubutasi bo mu mujyi wa Novosibirsk, maze ababwira amakuru yose y’abantu bajyaga mu materaniro
Ku itariki ya 19 Mata 2019
Abashinzwe umutekano bifashishije ayo makuru, basaka amazu atandatu y’Abahamya ba Yehova bo mu mujyi wa Novosibirsk. Urubanza ruregwamo Valeriy Maletskov na Marina Chaplykina rwaratangiye. Bombi barafashwe bafungwa by’agateganyo
Ku itariki 21 Mata 2019
Bombi bavanywe mu kigo bari bafungiyemo by’agateganyo. Valeriy yafungiwe mu rugo naho Marina Chaplykina asabwa kutarenga ahantu runaka
Ku itariki 21 Gashyantare 2022
Valeriy bamushinje ko ayobora ibikorwa by’umuryango ukora ibikorwa by’ubutagondwa. Marina Chaplykina yashinjwe gutera inkunga no gukora imirimo y’umuryango ukora ibikorwa by’ubutagondwa
Ku itariki ya 30 Werurwe 2022
Urubanza rwaratangiye
Icyo twabavugaho
Kuba abavandimwe na bashiki bacu bahura n’ibigeragezo bagakomeza kwihangana bigaragaza ko Yehova abaha imigisha kandi akabarinda.—1 Yohana 5:4.