Soma ibirimo

Umuvandimwe Andrey Okhapkin n’umugore we Irina

20 MATA 2023 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA: 14 KANAMA 2024
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE OKHAPKIN YACIWE AMANDE | Kwitegereza ibyaremwe bikomeza umuvandimwe Okhapkin

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE OKHAPKIN YACIWE AMANDE | Kwitegereza ibyaremwe bikomeza umuvandimwe Okhapkin

Ku itariki ya 13 Kanama 2024, urukiko rw’umujyi wa Kineshemskiy mu ntara ya Ivanovo rwahamije icyaha umuvandimwe Andrey Okhapkin, maze rutegekwa ko acibwa amande y’amafaranga arenga miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda.

Icyo twamuvugaho

Kimwe na Andrey, twishimira “imirimo itangaje y’Imana,” kuko itwibutsa urukundo idukunda n’uburyo itwitaho.—Yobu 37:14.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 18 Ugushyingo 2021

    Ni bwo dosiye ye yatangiye

  2. Ku itariki ya 23 Ugushyingo 2021

    Basatse ingo esheshatu z’Abahamya ba Yehova harimo n’urwa Andrey. Andrey yarafashwe maze afungwa by’agateganyo

  3. Ku itariki ya 24 Ugushyingo 2021

    Bamushinjije ibyaha

  4. Ku itariki ya 25 Ugushyingo 2021

    Yafunzwe by’agategenyo

  5. Ku itariki ya 17 Gashyantare 2022

    Yararekuwe ariko akomeza gufungishwa ijisho

  6. Ku itariki ya 14 Nyakanga 2022

    Baretse kumufungisha ijisho ariko abuzwa kuva mu gace atuyemo

  7. Ku itariki ya 15 Ukuboza 2022

    Nibwo urubanza rwe rwatangiye