Soma ibirimo

Umuvandimwe Valeriy Rabota

29 WERURWE 2024| YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 10 NYAKANGA 2024
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE VALERIY YARAKATIWE | “Simfite ubwoba kandi impangayitse”

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE VALERIY YARAKATIWE | “Simfite ubwoba kandi impangayitse”

Ku itariki ya 10 Nyakanga 2024, urukiko rw’akarere ka Khabarovsk ruherereye mu gace ka Khabarovsk rwahamije icyaha umuvandimwe Valeriy Rabota, maze rumukatira imyaka itandatu y’igifungo gisubitse. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Icyo twamuvugaho

Twishimira kuba umuvandimwe Aleksandr akomeje kutubera urugero rwiza rwo gukomeza kugaragaza ukwizera, kandi tuzi ko Yehova azakomeza kumurinda we n’abandi bose bakomeza kumubera indahemuka.—Zaburi 37:28.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 1 Werurwe 2022

    Yatangiye gukurikiranwaho icyaha

  2. Ku itariki ya 3 Werurwe 2022

    Urugo rwe rwarasatswe, ahatwa ibibazo kandi ashyirwa muri kasho

  3. Ku itariki ya 5 Werurwe 2022

    Yafunzwe by’agateganyo

  4. Ku itariki ya 29 Kamena 2022

    Yarafunguwe avanwa aho yari afungiwe by’agateganyo, ariko ategekwa kutava mu rugo

  5. Ku itariki ya 7 Ukwakira 2022

    Yemerewe kujya ava iwe mu rugo, ariko bamumenyesha ko atemerewe kurenga agace atuyemo

  6. Ku itariki ya 11 Gicurasi 2023

    Ni bwo urubanza rwatangiye