Soma ibirimo

Umuvandimwe Dmitriy Barmakin n’umugore we Yelena

1 UGUSHYINGO 2021 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 9 KANAM 2023
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YAFUNGUWE | Umuvandimwe Dmitriy Barmakin akomeje kugira ibyishimo nubwo amaze igihe afunzwe

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YAFUNGUWE | Umuvandimwe Dmitriy Barmakin akomeje kugira ibyishimo nubwo amaze igihe afunzwe

Ku itariki ya 8 Kanama 2023, urukiko rw’intara ya Primorye rwemeye ubujurire bw’umuvandimwe Dmitriy Barmakin maze rutesha agaciro umwanzuro wo kumuhamya ibyaha. Yahise afungurwa. Icyakora urubanza rwe rwasubijwe mu bushinjacyaha ku buryo ruzongera kuburanishwa ku nshuro ya gatatu.

Ku itariki ya 27 Mata 2023, urukiko rw’akarere ka Pervorechenskiy ruri mu mujyi wa Vladivostok mu ntara ya Primorye, rwahamije icyaha Dmitriy kandi rumukatira igifungo cy’imyaka umunani. Akiva mu rukiko, yahise ajyanwa muri gereza.

Ku itariki ya 8 Mata 2022, urukiko rwo mu ntara ya Primorye rwatesheje agaciro umwanzuro wo kugira umwere umuvandimwe Dmitriy Barmakin. Urubanza rwe ruzasubirwamo.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 22 Ugushyingo 2021, urukiko rw’akarere ka Vladivostok mu ntara ya Primorye rwasanze umuvandimwe Dmitriy Barmakin ari umwere kandi ko ahanaguweho ibyaha byose ashinjwa. Bwari ubwa mbere urukiko rwo mu Burusiya ruvuze ko rusanze Umuhamya wa Yehova adahamwa n’icyaha kandi yari yashinjwe ibyaha hashingiwe ku ngingo ya 282.2(1) yo mu gitabo cy’amategeko Mpanabyaha yo mu Burusiya (iyo ngingo ivuga ibirebana no gutegura ibikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa). Urukiko ruzakuraho ibintu byose byamubuzaga gukora imirimo ye yisanzuye. Uwo mwanzuro uzatangira gukurikizwa tariki ya 3 Ukuboza 2021, niba umushinjacyaha atazajurira

  2. Ku itariki ya 20 Mata 2021

    Dosiye ye yarasubukuweye

  3. Ku itariki ya 18 Ukuboza 2020

    Dosiye ye yasubijwe mu bushinjacyaha kuko nta bihamya bifatika byari bihari. Icyakora ntiyari yemerewe kugira icyo akora

  4. Ku itariki ya 18 Ukwakira 2019

    Nyuma yo kumara umwaka n’amezi ane afunzwe by’agateganyo, Dmitriy yararekuwe ariko amenyeshwa ko hari ibintu atemerewe gukora. Urukiko rwongereye igifungo cy’agateganyo yari yarakatiwe incuro icumi

  5. Ku itariki ya 28 Nyakanga 2018

    Ku itariki ya 28 Nyakanga saa moya za mu gitondo, itsinda ry’abagabo bipfutse mu maso kandi bitwaje intwaro ryinjiye ku ngufu mu nzu aho Dmitriy na Yelena, bari baragiye kwita kuri nyirakuru wa Yelena ufite imyaka 90. Dmitriy na Yelena bombi bahise bajyanwa i Vladivostok mu mugi batuyemo uri ku birometero 177 uvuye kwa nyirakuru. Dmitriy yarafashwe kandi ahita ajyanwa gufungwa by’agateganyo

  6. Ku itariki ya 27 Nyakanga 2018

    Umuvandimwe Dmitriy Barmakin yatangiye gukurikiranwaho ibyaha

  7. Mu Kwakira 2017

    Hari umugore ufite imyaka 30 ukorana n’urwego rushinzwe ubutasi, wigize nk’aho ashimishijwe no kwiga Bibiliya. Yagiye afata videwo mu ibanga ibiganiro bitandukanye yagiranye n’abavandimwe na bashiki bacu

Icyo twamuvugaho

Nubwo Dmitriy na Yelena batandukanyijwe na gereza, bombi bakomeje kutubera urugero rwiza bareka ‘ibyishimo bituruka kuri Yehova bigakomeza kuba igihome cyabo.’—Nehemiya 8:10.