Soma ibirimo

Umuvandimwe Aleksandr Seredkin n’umugore we Svetlana

28 NYAKANGA 2022
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YAFUNZWE | Yafashijwe n’incuti nziza

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YAFUNZWE | Yafashijwe n’incuti nziza

Ku itariki ya 15 Ugushyingo 2022, urukiko rw’akarere ka Oktyabrskiy rwo muri Novosibirsk rwahamije icyaha umuvandimwe Aleksandr Seredkin kandi rumukatira igifungo cy’imyaka itandatu. Yahise ajyanwa muri gereza.

Uko ibintu byakurikiranye

  1. Ku itariki ya 19 Mata 2019

    Urubanza rwaratangiye

  2. Ku itariki ya 21 Mata 2019

    Yafungishijwe ijisho

  3. Ku itariki ya 8 Gicurasi 2019

    Yashyizwe ku rutonde rw’intagondwa

  4. Ku itariki ya 2 Werurwe 2022

    Yatangiye kuburana

Icyo twamuvugaho

Dushimishwa no kuba abavandimwe na bashiki bacu ‘bakomeza guhumurizanya no kubakana,’ kugira ngo baheshe Yehova ikuzo.—1 Abatesalonike 5:11.