5 GICURASI 2022| YAHUJWE N’IGIHE 26 UKUBOZA 2022
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YAHAMIJWE IBYAHA | Yehova yahaye imbaraga Sergey Kuznetsov
Ku itariki ya 22 Ukuboza 2022, urukiko rw’akarera ka Vyazemskiy, ruri mu gace ka Khabarovsk, rwahamije ibyaha umuvandimwe Sergey Kuznetsov kandi rutegeka ko akatirwa igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri n’amezi atanu. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 3 Nzeri 2020
Abasirikare bo mu rwego rushinzwe ubutasi basatse urugo rwa Sergey. Bafatiriye Bibiliya, ibikoresho bya eregitoronike, disiki n’ibitabo
Ku itariki ya 2 Mata 2021
Yashyizwe ku rutonde rw’intagondwa kandi konti ze zo muri banki zirafatirwa
Ku itariki ya 9 Ugushyingo 2021
Yatangiye gukurikiranwa
Ibyo twamuvugaho
Twizeye ko Yehova azakomeza guha imbaraga abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya no muri Crimea mu gihe bagikomeje kwihanganira ingorane nyinshi bazira izina rye.—Ibyahishuwe 2:3.