Soma ibirimo

Umuvandimwe Aleksandr Shutov

12 NZERI 2022 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 13 KAMENA 2023
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YAHAMIJWE ICYAHA | Aleksandr Shutov akomeje kwishingikiriza kuri Yehova

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YAHAMIJWE ICYAHA | Aleksandr Shutov akomeje kwishingikiriza kuri Yehova

Ku itariki ya 9 Kamena 2023, urukiko rw’akarere ka Lazo, ruri mu gace ka Khabarovsk rwahamije icyaha umuvandimwe Aleksandr Shutov kandi rumukatira igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri. Ntibizaba ngombwa ko azajyanwa muri gereza.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 26 Nyakanga 2021

    Ni bwo dosiye ye yatangiye

  2. Ku itariki ya 30 Nyakanga 2021

    Urugo rwe rwarasatswe. Aleksandr yarafatwa, ajya guhatwa ibibazo maze nyuma yaho arerekurwa ariko agira ibyo ategekwa

  3. Ku itariki ya 3 Kanama 2021

    Yongewe ku rutonde rw’abo leta y’u Burusiya yita intagondwa

  4. Ku itariki ya 28 Mata 2022

    Ni bwo urubanza rwatangiye

Icyo twamuvugaho

Uko ibitotezo birushaho kwiyongera, Twese dukeneye kurushaho gukomeza kwizera kwacu kandi tukiyemeza ‘kwiringira ineza yuje urukundo y’Imana kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose.’—Zaburi 52:8.