21 NZERI 2022 | YAHUJWE N’IGIHE: 19 MUTARAMA 2023
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YAHAMIJWE ICYAHA | “Azamfasha kwihanganira ibi bigeragezo byose”
Ku itariki ya 17 Mutarama 2023, Urukiko rw’akarere ka Avtozavodskiy ruherereye mu gace ka Nizhny Novgorod rwahamije icyaha umuvandimwe wacu Gevorg Gevorkyan kandi rumukatira igifungo gisubitse cy’imyaka itandatu. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 17 Nyakanga 2019
Abapolisi baje gusaka inzu yabo kandi bafatira ibikoresho byabo bya elegitoronike
Ku itariki ya 18 Nyakanga 2019
Yafashwe ari mu kazi nuko bamujyana kumuhata ibibazo. Yahamaze amasaha icumi
Ku itariki ya 26 Kanama 2021
Yabujijwe kurenga agace atuyemo
Ku itariki ya 24 Ugushyingo 2021
Yashinjwe ibyaha azira kuyobora amateraniro y’Abahamya ba Yehova
Ku itariki ya 26 Mutarama 2022
Urubanza rwasubijwe mu bushinjacyaha
Icyo twamuvugaho
Nk’uko urugero rwa Gevorg rubigaragaza, kwibuka ko ‘imibabaro nk’iyo igera ku muryango wose w’abavandimwe bacu,’ bishobora kudufasha gukomeza kurwanya Satani no gukomeza ‘gushikama dufite ukwizera gukomeye.’—1 Petero 5:9.