Soma ibirimo

Umuvandimwe Boris Yagovitov n’umugore we Nataliya

30 NZERI 2022
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YAHAMIJWE ICYAHA | Gukomeza kurangwa n’icyizere bibafasha kwihanganira ibibaca intege

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YAHAMIJWE ICYAHA | Gukomeza kurangwa n’icyizere bibafasha kwihanganira ibibaca intege

Ku itariki ya 10 Ukwakira 2022, urukiko rw’akarere ka Solnechniy mu gace ka Khabarovsk, rwahamije icyaha umuvandimwe Boris Yagovitov kandi rumukatira igifungo gisubitse cy’imyaka itanu. Yari amaze amezi icyenda afunzwe by’agateganyo. Yahise afungurwa kandi ntibizaba ngombwa ko yongera gufungwa.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 14 Ukuboza 2020

    Abashinzwe iperereza bagenzuye amajwi y’ibiganiro Boris yagiranaga n’umuntu wari wiyoberanyije akigira nk’ushimishijwe n’ubutumwa bwo muri Bibiliya

  2. Ku itariki ya 14 Gicurasi 2021

    Ni bwo dosiye ya Boris yatangiye. Yashinjwaga kwifatanya mu materaniro y’umuryango bavuga ko ukora ibikorwa by’ubutagondwa no kuwushakira abayoboke bashya

  3. Ku itariki ya 5 Kamena2021

    Urugo rwe bararusatse kandi we na Nataliya bahatwa ibibazo. Yahise afungwa by’agateganyo

  4. Ku itariki ya 7 Kamena 2021

    Yavuye muri gereza ariko akomeza gufungishwa ijisho

  5. Ku itariki ya 29 Ukuboza 2021

    Ni bwo urubanza rwatangiye. Igihe yarimo aburana umushinjacyaha yasabye ko Boris yafungwa by’agateganyo bitewe n’uko ngo yarenze ku mabwiriza yari yahawe yo gufungishwa ijisho. Abayobozi bategetse ko ahita afungwa by’agateganyo

  6. Ku itariki ya 24 Gashyantare 2022

    Ikirego cye cyasubijwe mu bugenzacyaha kubera ko abakora iperereza hari ibyo birengagije. Icyakora icyo gihe Boris ntiyarekuwe

  7. Ku itariki ya 9 Kamena 2022

    Ni bwo urubanza rwasubukuwe

Icyo twamuvugaho

Boris na Nataliya batubera urugero rwiza rwo kwibanda ku bintu byiza kandi bishimishije. Twiringiye ko “Imana y’amahoro” izakomeza kubana nabo.—Abafilipi 4:8, 9.

a Igihe twateguraga iyi nkuru, ntitwabashije kubona uko tuvugisha umuvandimwe Boris kuko yari afunzwe by’agateganyo.