Soma ibirimo

Umuvandimwe Vladimir Baykalov n’umugore we Irina

25 MATA 2023 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 23 UKWAKIRA 2023
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YAHAMIJWE ICYAHA | “Ibyishimo bimfasha gukomeza gukorera Yehova”

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YAHAMIJWE ICYAHA | “Ibyishimo bimfasha gukomeza gukorera Yehova”

Ku itariki ya 23 Ukwakira 2023, urukiko rw’akarere ka Zavodskiy mu ntara ya Kemerovo, rwahamije icyaha umuvandimwe Vladimir Baykalov kandi rumukatira igifungo gisubitse cy’imyaka itandatu. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Icyo twamuvugaho

Twizeye tudashidikanya ko Yehova azakomeza guha imbaraga abagaragu be bose b’indahemuka maze bagakomeza kwihanganira ibitotezo bafite ibyishimo.—Yakobo 1:2, 3.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 2 Gashyantare 2022

    Yakorewe dosiye

  2. Ku itariki ya 3 Gashyantare 2022

    Basatse urugo rwe

  3. Ku itariki ya 26 Ukwakira 2022

    Yashinjwe ibyaha maze amenyeshwa ko atemerewe kurenga agace atuyemo

  4. Ku itariki ya 30 Ugushyingo 2022

    Ni bwo urubanza rwatangiye