16 GASHYANTARE 2023 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 21 NZERI 2023
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YAHAMIJWE ICYAHA | “Narushijeho guha agaciro ibintu Yehova atwigisha”
Ku itariki ya 15 Nzeri 2023, urukiko rw’umujyi wa Kovrovskiy mu ntara ya Vladimir rwahamije icyaha umuvandimwe Aleksey Kupriyanov kandi rumukatira igifungo cy’umwaka umwe. Icyakora, kubera ko yamaze igihe afunzwe by’agateganyo kandi anafungishijwe ijisho, igihano cye bagifashe nk’aho yakirangije. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.
Icyo twamuvugaho
Natwe twiyemeje gukoresha neza ibyo Yehova atwigisha, kugira ngo bizadufashe ‘twambare intwaro zuzuye’ kugira ngo ‘dushobore kurwanya amayeri ya Satani dushikamye.’—Abefeso 6:11.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 17 Gashyantare 2021
Abapolisi basatse ingo 7 z’Abahamya ba Yehova harimo n’urwa Kupriyanov. Abavandimwe na bashiki bacu 23 bajyanwe guhatwa ibibazo
Ku itariki ya 28 Kamena 2021
Yakorewe idosiye. Ashinjwa kwifatanya n’umuryango ushinjwa ibikorwa by’ubutagondwa, azira gusa ko yagiye mu materaniro
Ku itariki ya 8 Nyakanga 2021
Basatse urugo rwe ku nshuro ya kabiri. Yahaswe ibibazo hanyuma afungwa by’agateganyo
Ku itariki ya 9 Nyakanga 2021
Yoherejwe mu kigo yafungiwemo by’agateganyo
Ku itariki ya 19 Ugushyingo 2021
Yararekuwe maze afungishwa ijisho
Ku itariki ya 21 Kamena 2022
Baretse kumufungisha ijisho ariko bamumenyesha ko atemerewe kurenga agace atuyemo
Ku itariki ya 4 Ukwakira 2022
Ni bwo urubanza rwatangiye