Soma ibirimo

Umuvandimwe Sergey Kuznetsov

6 MUTARAMA 2023 | YAHUJWE N’IGIHE: 19 MATA 2023
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YAHAMIJWE ICYAHA | “Narushijeho kwiringira Yehova”

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YAHAMIJWE ICYAHA | “Narushijeho kwiringira Yehova”

Ku itariki ya 18 Mata 2023, urukiko rwo mu mujyi wa Nevinnomyssk mu gace ka Stavropol, rwahamije icyaha umuvandimwe Sergey Kuznetsov kandi rumukatira igifungo gisubitse cy’imyaka itandatu. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Icyo twamuvugaho

Uburyo Yehova yitaye kuri Sergey butuma turushaho kwizera ko ‘igihe cyose tuzaba dufite imibabaro, azaduhagurutsa agakomeza kuduheka,’ mu bigeragezo twahura na byo byose.—Yesaya 63:9.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 21 Ugushyingo 2018

    Abategetsi bagabye ibitero ku ngo nyinshi z’Abahamya bo muri Nevinnomyssk, harimo n’urw’umuvandimwe Sergey

  2. Ku itariki ya 12 Ukuboza 2019

    Yatangiye gukurikiranwaho ibyaha

  3. Ku itariki ya 18 Kamena 2020

    Yashyizwe ku rutonde rw’intagondwa

  4. Ku itariki ya 31 Gicurasi 2022

    Yabujijwe kuva mu gace atuyemo

  5. Ku itariki ya 07 Nzeri 2022

    Ni bwo urubanza rwe rwatangiye