Soma ibirimo

Umuvandimwe Andrey Perminov n’umugore we Natalya

26 UKWAKIRA 2022 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 22 UGUSHYINGO 2022
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YAHAMIJWE ICYAHA | “Ndi kumwe na Yehova nshobora kwihanganira ibintu byose”

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YAHAMIJWE ICYAHA | “Ndi kumwe na Yehova nshobora kwihanganira ibintu byose”

Ku itariki ya 21 Ugushyingo 2022, urukiko rw’umujyi wa Asha ruherereye mu gace ka Chelyabinsk rwahamije icyaha umuvandimwe Andrey Perminov kandi rumukatira igifungo gisubitse cy’imyaka itandatu. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 11 Kamena 2021

    Hasatswe amazu y’imiryango itanu y’Abahamya ba Yehova bo mu mijyi ya Asha na Minyar, harimo n’inzu ya Andrey. Abayobozi bafatiriye ibintu bitandukanye

  2. Ku itariki ya 10 Ugushyingo 2021

    Yamenyeshejwe ko atemerewe kurenga agace atuyemo

  3. Ku itariki ya 27 Mata 2022

    Yashinjwe kuba mu muryango ukora ibikorwa by’ubutagondwa kandi bamushyize ku rutonde rw’abantu bakora ibikorwa by’iterabwoba

  4. Ku itariki ya 6 Kamena 2022

    Ni bwo urubanza rwatangiye

cyo twamuvugaho

Kimwe na Andrey, dushobora kugira ubutwari bitewe nuko Yehova yagiye ashyigikira abagaragu be b’indahemuka mu bihe byahise. Twizeye tudashidikanya ibyo Imana yasezeranyije. Yaravuze iti: “Nzagira icyo nkora kugira ngo nkomeze kubaheka no kubaterura no kubakiza.”—Yesaya 46:4.