25 KANAMA 2023 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 4 MATA 2024
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YAHAMIJWE ICYAHA | “Nta kintu cyatuma ndushaho kwishima cyaruta ubucuti mfitanye na Yehova”
Ku itariki ya 3 Mata 2024, urukiko rw’umujyi wa Goryacheklyuchevskoy mu ntara ya Krasnodar rwahamije icyaha umuvandimwe Pavel Sidorenko, kandi rumukatira igifungo gisubitse cy’imyaka itatu. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.
Icyo twamuvugaho
Kimwe na Pavel, dushimishwa no kuba tuzi ko imihati dushyiraho kugira ngo tugume mu “nzira y’ubuzima,” izatuma tugira ibyishimo byinshi.—Zaburi 16:11.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 26 Mutarama 2022
Yakorewe dosiye
Ku itariki ya 28 Mutarama 2022
Urugo rwe rwarasatswe. Ahatwa ibibazo kandi amenyeshwa ko atagomba kurenga agace atuyemo.
Ku itariki ya 22 Werurwe 2023
Yatangiye kuburana