Soma ibirimo

Umuvandimwe Yevgeniy Yegorov

1 MATA 2021 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 17 GASHYANTARE 2023
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YAHAMIJWE ICYAHA | Urukiko rwo mu Burusiya rurashaka kubuza umuvandimwe Yevgeniy Yegorov uburenganzira mu by’idini

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YAHAMIJWE ICYAHA | Urukiko rwo mu Burusiya rurashaka kubuza umuvandimwe Yevgeniy Yegorov uburenganzira mu by’idini

Ku itariki ya 17Gaswhyantare 2023, urukiko rw’akarere ka Birobidzhan ruri mu gace kayoborwa n’Abayahudi rwahamije icyaha umuvandimwe Yevgeniy Yegorov maze rumukatira igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri n’igice. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Ku itariki ya 3 Ukwakira 2022, urukiko rwo mu gace kayoborwa n’Abayahudi rwanze umwanzuro wafashwe mu rubanza rw’umuvandimwe Yevgeniy Yegorov uvuga ko ahamwa n’icyaha. Ibi byabaye nyuma y’uko urugereko rwa cyenda rw’Urukiko Rusesa Imanza rwari rwohereje ubujurire mu rukiko rw’akarere ka Birobidzhan ku nshuro ya kabiri rusaba ko urubanza rwasubirwamo.

Ku itariki ya 25 Ugushyingo 2021, urukiko rwo mu gace kayoborwa n’Abayahudi rwanze ubujurire bwa Yevgeniy. Igihano yari yarakatiwe mbere kizakomeza. Ntibizaba ngombwa ko ajya muri gereza.

Ku itariki ya 21 Kamena 2021, urukiko rw’akarere ka Birobidzhan mu gace kayoborwa n’Abayahudi rwahamije icyaha umuvandimwe Yevgeniy kandi rumukatira igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri n’igice.

Icyo twamuvugaho

Yevgeniy Yegorov

  • Igihe yavukiye: 1991 (Birobidzhan)

  • Ibimuranga: Yarenzwe na nyina na nyirakuru. Yize ibijyanye n’amashanyarazi. Akora akazi ko gukora no gukanika ingufuri kandi akanika n’ibindi bikoresho. Akunda gusoma no kwandika. Yanditse igitabo n’ibisigo byinshi. Yabatijwe mu mwaka wa 2005. Yashakanye n’umugore we Kseniya, muri Nzeri 2019. Muri Kanama 2020 babyaye umwana w’umuhungu

Urubanza

Muri Gicurasi 2018, abasirikare bo mu rwego rushinzwe ubutasi bigabije ingo nyinshi zo muri Birobidzhan. Nyuma gato yuko arongoye, Yevgeniy yashijwe ibyaha azira gukurikiza imyizerere ye no gusoma Bibiliya. Yategetswe ko atagomba kuva mu gace atuyemo. Larisa Artamonova nyina wa Yevgeniy na we yahise ashinjwa icyaha, umuhungu we akimara gukora ubukwe. Mu Kuboza 2019 nibwo urubanza rwa Yevgeniy rwatangiye mu rukiko rw’akarere ka Birobidzhan.

Yevgeniy avuga ko ubu yarushijeho kuba inshuti ya Yehova. Agira ati: “Igihe nari mu bihe bikomeye Yehova yatumaga ntuza kandi akampa ‘imbaraga zirenze izisanzwe.’”—2 Abakorinto 4:7.

Yevgeniy azi ko Yehova azamufasha kwitegura ibigeragezo ashobora kuzahura na byo mu gihe kizaza no gukomeza kumubera indahemuka. Yaravuze ati: “Ikintu k’ingenzi kuri nge, ni ugukomeza kuba inshuti ya Yehova uko imimerere naba ndimo yaba imeze koze.”

Nubwo bahanganye n’ingorane, twizeye ko Yevgeniy na Kseniya, n’abandi bavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya bakomezwa n’amagambo ari muri Zaburi 10:17, agira ati: “Yehova, uzumva ibyifuzo by’abicisha bugufi. Uzategura imitima yabo. Uzabatega amatwi.”