2 GICURASI 2023 | YAHUJWE N’IGIHE: 3 NYAKANGA 2023
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YAHAMIJWE ICYAHA | Yatewe inkunga n’ingero z’abagaragu ba Yehova b’indahemuka
Ku itariki ya 30 Kamena 2023, urukiko rw’akarere ka Leninskiy ruri mu gace ka Novosibirsk, rwahamije icyaha umuvandimwe Dmitriy Dolzhikov kandi rumukatira igifungo cy’imyaka itatu. Igifungo cye umucamanza yahise agihinduramo imirimo y’agahato izamara imyaka itatu. Ubwo rero ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza. Muri cyo gihe cyose, leta izajya ifatira 10 ku ijana by’umushahara we. Nanone ntiyemerewe kurenga umujyi atuyemo.
Icyo twamuvugaho
Twizeye tudashidikanya ko Yehova azakomeza guha imbaraga Dmitriy n’abandi twese, akanazirikana ukwizera kwacu no kwihanga kwacu.—Ibyahishuwe 2:19.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 13 Gicurasi 2022
Ni bwo yakorewe dosiye
Ku itariki ya 8 Nzeri 2022
Basatse inyubako yabagamo kandi bamufunga by’agateganyo
Ku itariki ya 9 Nzeri 2022
Bamuhase ibibazo kandi bamujyana n’indege bajya kumufungira mu ntara ya Novosibirsk avuye mu ya Chelyabinsk. Icyo gihe yakoze urugendo rw’ibirometero 1.500
Ku itariki ya 11 Ugushyingo 2022
Ni bwo urubanza rwe rwatangiye
Ku itariki ya 24 Ugushyingo 2022
Yararekuwe maze afungishwa ijisho