Soma ibirimo

Umuvandimwe Yuriy Chernykh

26 MATA 2023 | YAHUJWE N’IGIHE TARIKI YA 3 UKWAKIRA 2023
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YAHAMIJWE ICYAHA | “Yehova aradushyigikiye”

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YAHAMIJWE ICYAHA | “Yehova aradushyigikiye”

Ku itariki ya 28 Nzeri 2023, urukiko rw’akarere rwo muri Prokopyevsk rwahamije icyaha umuvandimwe Yuriy Chernykh kandi rumukatira imyaka itatu akora imirimo y’agahato. a Ntibizaba ngombwa ko ajya muri gereza.

Icyo twamuvugaho

Twizeye ko Yehova azakomeza guha abagaragu be b’indahemuka ‘amahoro ameze nk’uruzi,’ igihe cyose bakomeza gukora uko bashoboye ngo bakomeze kumubera indahemuka.—Yesaya 48:18.

Ukuntu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 12 Nyakanga 2020

    Basatse urugo rwe. Yuriy na Yelena bajyanywe guhatwa ibibazo

  2. Ku itariki ya 5 Ugushyingo 2021

    Bamukoreye idosiye

  3. Ku itariki ya 10 Ugushyingo 2021

    Urugo rwe rwasatswe ku nshuro ya kabiri

  4. Ku itariki ya 26 Mata 2022

    Yuriy yamenyeshejwe ko atemerewe kurenga agace atuyemo

  5. Ku itariki ya 18 Nyakanga 2022

    Ni bwo urubanza rwatangiye

a Umuntu uhawe igihano cyo gukora imirimo y’agahato, leta imuha akazi ariko ikajya ifatira amafaranga ari hagati ya 5 na 20 ku ijana by’umushahara we. Iyo abayobozi bavuze ko uwo muntu adakora cyangwa yanze akazi, ashobora gufungwa.