Soma ibirimo

Umuvandimwe Danil Suvorov

16 UKUBOZA 2022 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 20 KAMENA 2023
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YARAFUNZWE | Akomeje kurangwa n’ibyishimo nubwo ahanganye n’ingorane

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YARAFUNZWE | Akomeje kurangwa n’ibyishimo nubwo ahanganye n’ingorane

Ku itariki ya 20 Kamena 2023, urukiko rw’akarere Tsentralnyi ruri muri Sochi rwahamije icyaha umuvandimwe Danil Suvorov kandi rumukatira igifungo cy’imyaka itandatu. Kuva ku itariki ya 18 Kanama 2021, Danil yari afunzwe by’agateganyo kandi azaguma muri gereza.

Icyo twamuvugaho

Birashimishije kumenya ko nidukomeza kwifatanya mu bikorwa byo kuyoboka Imana kandi tukarushaho kwegera Yehova, ari bwo tuzakomeza kurangwa n’ibyishimo, uko ibibazo twahura na byo byaba biri kose.—Zaburi 16:11.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 13 Kanama 2021

    Ikirego cyatangiye biturutse ku bihamya byatanzwe n’umuntu wigize nk’ushaka kwiga Bibiliya ariko akorana n’ubuyobozi

  2. Ku itariki ya 18 Kanama 2021

    Basatse urugo rwe. Yarafashwe bajya kumufunga by’agateganyo

  3. Ku itariki ya 19 Kanama 2021

    Yimuriwe ahandi akomeza gufungwa by’agateganyo

  4. Ku itariki ya 29 Mata 2022

    Bamushinje gutegura no kwifatanya mu bikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa no gushishikariza abandi kubijyamo

  5. Ku itariki ya 10 Kamena 2022

    Urubanza rwaratangiye

a b Igihe twateguraga iyi nkuru umuvandimwe Suvorov yari afunzwe by’agateganyo ku buryo tutabashije kugira icyo tumubaza.