1 NZERI 2021 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 25 UKWAKIRA 2023
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YARAFUNZWE | Gusenga no kwishingikiriza ku nama zo mu Ijambo ry’Imana bituma umuvandimwe Aleksey Khabarov agira ubutwari
Ku itariki ya 20 Ukwakira 2023, urukiko rw’akarere ka Porkhovskiy ruri mu ntara ya Pskov, rwahamije icyaha umuvandimwe Aleksey Khabarov kandi rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri n’igice. Yahamijwe icyaha nyuma y’uko ubushinjacyaha bujuririye icyemezo cyari giherutse gufatwa n’urukiko cyo kumugira umwere. Iyi ni inshuro ya gatatu umuvandimwe Khabarov agejejwe imbere y’urukiko. Urubanza rukirangira yahise ajyanwa muri gereza.
Ku itariki ya 27 Kamena 2022, urukiko rw’akarere ka Porkhovskiy ruherereye mu gace ka Pskov rwasanze umuvandimwe Aleksey Khabarov nta cyaha kimuhama. Yahise ahanagurwaho ibyaha byose yashinjwaga.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 26 Ugushyingo 2021, urukiko rw’intara ya Pskov rwasuzumye ubujurire bw’umuvandimwe Aleksey. Rwanzuye ko urubanza rusubizwa urukiko rwatangiye kurubaranisha, ariko rukaburanishwa n’undi mucamanza. Khabarov ntiyajyanywe muri gereza icyo gihe
Ku itariki ya 7 Nzeri 2021
Urukiko rw’akarere ka Porkhovskiy mu ntara ya Pskov rwahamije icyaha Aleksey kandi rumukatira igifungo gisubitse k’imyaka itatu
Ku itariki ya 29 Ukwakira 2020
Ni bwo urubanza rwa Aleksey rwatangiye
Ku itariki ya 28 Kanama 2020
Aleksey yatangiye gukurikiranwa n’ubuyobozi azira kwifatanya mu materaniro, aho abayoboke bo mu idini rye baganira ku kwizera kwabo, basoma Bibiliya, bakungurana ibitekerezo ku mirongo y’Ibyanditswe kandi bakaririmba indirimbo zo mu idini ryabo
Ku itariki ya 7 Gashyantare 2020
Aleksey yahaswe ibibazo ku nshuro ya kabiri. Icyo gihe yamenye ko terefone ye yatangiye kumvirizwa mu mwaka wa 2018
Ku itariki ya 31 Mutarama 2020
Aleksey yashinjwe icyaha
Ku itariki ya 24 Gicurasi 2019
Aleksey yajuririye umuvunyi ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu ntara ya Pskov. Aleksey yatanze ibihamya byerekana ko atari umugizi wa nabi ahubwo ko ari Umukristo w’inyangamugayo. Umuvunyi yemeje ko Aleksey afite uburenganzira bwo guhitamo ibyo yizera kandi agakora ibijyanye n’idini rye
Ku itariki ya 3 Mata 2019
Abaporisi basatse urugo rwa Aleksey kandi bamuhata ibibazo
Icyo twamuvugaho
Twemeranya rwose n’umuvandimwe Aleksey ko buri gihe Yehova afasha indahemuka ze ‘zikagira ubutwari n’umutima ukomeye’—Zaburi 27:14.