Soma ibirimo

Umuvandimwe Nikolay Saparov n’umugore we Nataliya (iburyo), n’umukobwa wabo Anastasia (ibumoso)

8 UGUSHYINGO 2022 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 22 MUTARAMA 2024
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YARAFUNZWE | Isengesho no gusoma Bibiliya byatumye yihangana

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YARAFUNZWE | Isengesho no gusoma Bibiliya byatumye yihangana

Ku itariki ya 17 Mutarama 2024 urukiko rw’umujyi wa Maykop muri Repubulika ya Adygeya rwahamije icyaha umuvandimwe Nikolay Saparov kandi rumukatira imyaka igifungo cy’imyaka itandatu. Kuva muri Werurwe 2022 yari afunzwe by’agateganyo azaguma muri gereza.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 22 Werurwe 2022

    Ni bwo yatangiye gukurikiranwa mu nkiko

  2. Ku itariki ya 23 Werurwe 2022

    Nikolay yafashwe igihe yari ari ku kibuga cy’indege we n’umugore we n’umukobwa wabo. Bamaze kumuhata ibibazo, abayobozi bamushinje ko ategura ibikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa. Yahise yoherezwa muri kasho. Nyuma yaho bagiye gusaka urugo rwe

  3. Ku itariki ya 24 Werurwe 2022

    Nikolay yajyanywe mu kigo yafungiwemo by’agateganyo

  4. Ku itariki ya 19 Gicurasi 2022

    Ni bwo urubanza rwe rwatangiye

Icyo twamuvugaho

Urugero rw’umuryango wa Saparov rutwibutsa ko buri gihe Yehova abagaragu be b’indahemuka iyo ‘bamutabaje.’—Zaburi 119:147.

a Igihe twateguraga iyi nkuru, ntitwabashije kuvugisha umuvandimwe Nikolay kuko yari agifunzwe by’agateganyo.