Soma ibirimo

Umuvandimwe Inver Siyukhov

18 GICURASI 2022 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 12 WERURWE 2024
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YARAFUNZWE | Umuvandimwe Inver Siyukhov yagwije imbaraga

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YARAFUNZWE | Umuvandimwe Inver Siyukhov yagwije imbaraga

Ku itariki ya 7 Werurwe 2024, urukiko rw’umujyi wa Maykop muri Repubulika ya Adygeya rwahamije icyaha umuvandimwe Inver Siyukhov kandi rumukatira igifungo cy’imyaka itandatu. Azakomeza gufungwa kuko yafunzwe by’agateganyo kuva muri Mata 2021.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 15 Mata 2021

    Bamureze ko yakoreye amateraniro kuri videwo

  2. Ku itariki ya 16 Mata 2021

    Abayobozi bagiye gusaka inzu y’umuvandimwe Inver n’andi mazu ane y’Abahamya ba Yehova. Bamuhase ibibazo kandi bamufunga by’agateganyo

  3. Ku itariki ya 17 Mata 2021

    Yoherejwe muri gereza by’agateganyo

  4. Ku itariki ya 15 Kanama 2021

    Yimuriwe muri gereza irinzwe cyane iri ku birometero 110 uvuye Maykop

  5. Ku itariki ya 13 Nzeri 2021

    Urubanza rwaratangiye

Icyo twamuvugaho

Twiringiye ko abavandimwe na bashiki bacu dukunda bo mu Burusiya “bazakomeza kugwiza imbaraga mu Mwami no mu bushobozi bw’imbaraga ze.”—Abefeso 6:10.

a Kubera ko umuvandimwe Siyukhov ari muri gereza, ntitwabonye uko tuganira na we.